RDC: Perezida Kabila ntaziyamamariza manda ya gatatu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lambert Mende, yemeje ko Perezida Kabila, adateganya kwiyamamariza manda ya gatatu ndetse atazanatanga umukandida uzamusimbura mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Perezida Kabila uri ku butegetsi kuva mu 2001, yanze kuburekura ubwo manda ye yarangiraga mu Ukuboza 2016, biteza imvururu za politiki n’imyigaragambyo ikomeye ashinjwa gukerereza amatora nkana ngo akunde yiyamamarize indi manda.

Nkuko The Guardian yabyanditse, Mende usanzwe ari Minisitiri w’itumanaho, yavuze ko Kabila atazigera yiyamamariza indi manda nkuko benshi babitekerezaga.

Yagize ati “Ubu ntabwo ari ubwami aho umwami ashyiraho umusimbura. Ni Repubulika ishingiye kuri demokarasi.”

Hari ibihuha by’uko Kabila yaba ashaka guhindura Itegeko Nshinga ngo yiyamamarize manda ya gatatu cyangwa ashake umuntu we wa hafi ushobora kurengera inyungu ze.

Kuva ku butegetsi kwa Kabila hari abavuga ko bitewe n’igitutu mpuzamahanga kuko ubwo Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, yahuraga na Kabila i Kinshasa mu Ukwakira, yamubwiye ko igihugu cye kitazemera ko amatora aba nyuma ya Ukuboza uyu mwaka.

Nkuko ingengabihe ya Komisiyo y’Amatora ibigaragaza, gutangaza abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika biteganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Kuva mu byumweru bishize muri RDC hari imyigaragambyo itandukanye isaba Kabila kurekura ubutegetsi, aho abigaragambya barangajwe imbere na Kiliziya Gatolika. Inzego z’umutekano ntiziborohera kuko zishe abagera kuri barindwi mu yabaye ku wa 31 Ukuboza n’abandi batandatu mu yabaye ku wa 21 Mutarama uyu mwaka.

Imvururu za politiki muri RDC n’amakimbirane ashingiye ku moko bikomeje gutera impungenge ko iki gihugu cyasubira mu ntambara nk’izo mu myaka ya 1990 ubwo abenshi bicwaga n’inzara n’indwara.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lambert Mende, yemeje ko Perezida Kabila adateganya kwiyamamariza manda ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza