00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Tshisekedi agiye kuva i Burayi igitaraganya kubera iruka rya Nyiragongo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi kuri iki cyumweru arasubira mu gihugu cye igitaraganya avuye i Burayi kugira ngo afashe mu bikorwa by’ubutabazi bwaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Iki kirunga giherereye muri Kivu y’Amajyaruguru cyatangiye kuruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, gituma ibihumbi by’abatuye umujyi wa Goma bahungira mu Rwanda.

Ni ikirunga kimaze igihe giteye impungenge dore ko iruka ryacyo riheruka mu 2002 ryahitanye abaturage 250 rikangiza byinshi mu bikorwa remezo i Goma.

Ibiro bya Perezida wa RDC bibinyujije kuri Twitter, byatangaje ko Perezida ari gukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano n’ubuzima bw’abaturage byatewe n’iruka rya Nyiragongo.

Tshisekedi yihanganishije abaturage batuye hafi y’ikirunga cya Nyiragongo, abizeza ko Leta irababa hafi kandi abasaba kwigengesera.

Ikirunga cya Nyiragongo cyacoye kuruka mu gicuku cyo kuwa Gatandatu ariko abatuye i Goma no mu nkengera zo zayo bavuga ko bagifite impungenge kuko imitingito icyumvikana mu bice bikikije ikirunga.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko kuva mu 1882 Nyiragongo imaze kuruka inshuro 34. Iruka rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Perezida Félix Tshisekedi agiye kuva i Burayi igitaraganya ngo akurikiranire hafi ibijyanye n'iruka rya Nyiragongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .