RDC: Se wabo wa Tshisekedi yagizwe umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yashyize mu myanya bamwe mu bayobozi barimo se wabo Musenyeri Gérard Mulumba, amugira umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe imirimo ya gisivile.

Musenyeri Gérard Mulumba wigeze kuyobora Diyosezi ya Mweka mu Ntara ya Kasai yahawe izi nshingano kuri uyu wa Kabiri mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu, RTNC.

Mulumba azaba ashinzwe kugenzura ibikorwa bya gisivile mu biro bya Perezida, ibikoresho byo muri Perezidansi, ubunyamabanga bwihariye bwa Perezida ndetse n’ibijyanye n’ubuvuzi bwa Perezida n’umuryango we.

Musenyeri Mulumba yamaze imyaka 28 ari Umwepisikopi. Ubu afite imyaka 80 y’amavuko . Mu 2017 nibwo yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ikinyamakuru Actualite cyatangaje ko ari umwe mu bari gushyira ingufu nyinshi mu guharanira ko umurambo w’umuvandimwe we Etienne Tshisekedi wa Mulumba ugarurwa mu gihugu nyuma yo kugwa mu Bubiligi mu 2017.

Umurambo wa Etienne Tshisekedi uzagarurwa mu gihugu kuwa 30 Gicurasi nkuko byatangajwe na Guverinoma ya Congo.

Musenyeri Mulumba wagizwe umuyobozi mu biro bya Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza