00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Mu rugo rwa Jenerali wahoze ari inshuti ya Kabila hasanzwe intwaro zakwira batayo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Mu rugo rwahoze rutuwemo n’umwe mu basirikare bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General John Numbi habonetse imbunda n’izindi ntwaro zikomeye zakoreshwa na batayo.

RFI yatangaje ko hari ab’imbere mu gisirikare bayihaye amakuru ko aho Numbi yahoze atuye mu Mujyi wa Kinshasa, habonetse intwaro nyinshi cyane.

Hahise hitabazwa ubutabera kugira ngo butange uruhushya izo ntwaro zisubizwe mu maboko ya Leta.

Gen Numbi wahunze igihugu, yahoze ari umwe mu basirikare bakomeye b’inkoramutima za Joseph Kabila wari Perezida. Numbi yahoze ari Umugenzuzi Mukuru mu gisirikare cya Congo.

Numbi ashinjwa uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi ebyiri z’uburenganzira bwa muntu ziciwe muri Congo mu 2010. Yahunze igihugu nyuma y’uko hatangiye iperereza ku bagize uruhare mu rupfu rw’izo mpirimbanyi.

Mu nzu ye yahoze atuyemo i Kinshasa, inzego z’umutekano zahasanze imodoka za gisirikare ebyiri, iza Polisi, imbunda nto n’inini n’ibindi.

General Numbi yahunze Congo mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .