Kwamamaza

RDC: Mu marenga, Perezida Kabila yiyamamarije i Beni

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 14:06' na Philbert Hagengimana


Nubwo igihe cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kitaragera ndetse akaba we atanabyemerewe, Perezida Kabila yaciye amarenga nk’uwiyamamaza i Beni, aho yivuze imyato nyuma agasaba urubyiruko kudaha agaciro ibyo babwirwa n’Abanyapolitiki barengeje imyaka 50.

Nyuma y’uruzinduko akubutsemo muri Uganda, Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu gace ka Beni gaherereye mu majyaruguru y’Iburasirazuba bw’icyo gihugu kuri iki cyumweru tariki ya 7 Kanama 2016.

RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Kabila yaganiriye abaturage ku bibazo by’umutekano urushaho kuba muke muri ako gace, aho yitsaga ku gitero giherutse kugabwa ahitwa Mamiki kigahitana abantu batatu barimo umusirikare muri FARDC n’abandi babiri bikekwa ko ari abarwanyi ba ADF.

Mu ijambo rye, Perezida Kabila yivuze imyato, aho yagaragaje ko aterwa ishema no kuba umwe mu rubyiruko rwabohoye igihugu, rukimakaza Demukarasi.

Yakomeje ashishikariza urubyiruko rw’icyo gihugu kuzitabira ku bwinshi, amatora y’umukuru w’igihugu ataramenyekana igihe azabera, aboneraho kurusaba gutera umugongo abanyapolitiki barengeje imyaka 50, ati “Kuvugurura icyiciro cy’abanyapolitiki ni ngombwa cyane muri RDC.”

Perezida Kabila yavuze ko abanyapolitiki bashaje bagomba gushyirwa hanze y’umukino wa Politiki, ashinja abafite imyaka 50 n’abayirengeje, gushora urubyiruko mu myigaragambyo yo kwamagana umugambi wo kwimakaza demukarasi yise ko “badashobora kubigeraho”.

Yakomeje yamagana ibyo bikorwa yita ko binyuranyije n’ihame ryo gukunda igihugu, ariko yongeraho ati “Kuba mu batavuga rumwe n’ubutegetsi si icyaha.”

Aho i Beni, Perezida Kabila yahuye n’abagize Sosiyete sivile, aho mu biganiro yagiranye na bo yagarutse ahanini ku mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, awutunga intoki nk’intambamyi ikomeye y’umutekano muri ako gace.

Nyuma y’ibyo biganiro, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile i Beni, Pasiteri Gilbert Kambale Kamate, yagize ati “Twasabye Perezida gukora ibishoboka byose biri mu bubasha bwe, ngo ikibazo cy’umutekano kibonerwe umuti. Ibyo adusezeranya ntibihagije, ni ngombwa ko imvugo iba ari yo ngiro. Mbese reka tuvuge ko twanyuzwe ariko si neza.”

Biteganyijwe ko manda ya kabiri ya Perezida Kabila izarangira kuwa 19 Ukuboza uyu mwaka, gusa Urukiko rushinzwe kurinda itegeko Nshinga rwamaze kuvuga ko nta bushobozi buraboneka bwo gutegura amatora, kandi ko natabera igihe yari ateganyijwe, Perezida Kabila azakomeza akayobora.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved