RDC: Moïse Katumbi yitabaje urwego rukomeye ngo rumufashe atange kandidatire mu matora ya perezida

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Kanama 2018 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kuva ku izima yitabaza Inama Nkuru ya Leta y’iki gihugu ngo imufashe atange ibisabwa, aziyamamaze mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Iyi nama ubusanzwe iba ifite inshingano zo guha guverinoma ibitekerezo ku ngingo zinyuranye kandi zikomeye zireba ubuzima bw’igihugu nk’imishinga y’amategeko, ikanagira ijambo rikomeye ku byemezo bifatwa, ibitaboneye ikaba yasaba ko bisubirwamo.

Kugeza ubu Moïse Katumbi utaragira icyo atangaza nyuma y’uko atemerewe kwinjira mu gihugu ngo atange ibyangombwa bimwemerera guhatana mu matora mbere y’uko itariki ya 8 Kamena yari yatanzwe igera, yagejeje ibirego bye bibiri ku Nama Nkuru y’iki gihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rye, Delly Sesanga yabwiye Jeunne Afrique ko bamaze gushyikiriza iyi nama ibirego bibiri kandi bategereje igisubizo mu minsi ya vuba

Yagize ati “Twatanze ibirego bibiri mbere ya tariki 8 Kamena, icya mbere twasabye ubwigenge kugira ngo Umuyobozi Mukuru w’abinjira n’abasohoka areke amabwiriza ye atemewe abuza Katumbi kwinjira mu gihugu. Icya kabiri twasabye Inama Nkuru gutegeka komisiyo yigenga y’amatora (CENI) kwakira kandidatire ye.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko iyi Nama Nkuru ya leta yiga kuri ibi bibazo igatanga umwanzuro mu munsi iri imbere.

Umuherwe Moïse Katumbi Tchapwe yangiwe kwinjira muri iki gihugu ku wa 3 Kamena anyuze ku mupaka wa Kasumbalesa muri Zambia.

Ibi byatumye atava mu buhungiro yari amazemo imyaka ibiri kugirango agere i Kinshasa gushyikiriza CENI kandidatire ye nk’uko yari yabiteguye mbere y’uko itariki 8 Kamena yari nayo ya nyuma yo gutanga kandidatire igera.

Biteganyijwe ko ku wa 19 Nzeri aribwo CENI izatangaza urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe itumanaho muri CENI, Jean Baptiste Itipo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza