Kwamamaza

RDC : Moïse Katumbi yasabye ko imfungwa zose za politiki zirekurwa

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 09:13' na Uwishyaka Jean Louis


Moïse Katumbi Tshapwe, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gusaba uhagarariye ibiganiro bigomba guhuza Leta n’abatavuga rumwe nayo Edem Kodjo , ko yasaba Perezida Joseph Kabila kurekura imfungwa zose za politiki muri iki gihugu mbere y’uko haba ibiganiro ibyo ari byo byose.

Ibi Moïse Katumbi Tshapwe wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, ndetse akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Mbere aho ari i Bruxelles mu Bubiligi.

Radiyo Okapi ivuga ko Moïse Katumbi yavuze ko uyu muhuza muri ibi biganiro agomba kubanza gutega amatwi abanyagihugu mbere y’uko bitangira dore ko ngo bizaba bifunguye.

Yagize ati “Ndakeka umuhuza yarihuse cyane, agomba mbere ya byose gutega amatwi abaturage ba Congo bitewe n’uko ibiganiro bigomba kuba bifunguye, nta muntu n’umwe wigeze wanga ibiganiro, byari byifujwe mbere n’Inteko rusange ndetse n’abaturage ba Congo. Ibyo ntibyigeze bigerwaho kandi ndakeka ko ari ugutsindwa ku muhuza.”

Ibi Katumbi abitangaje nyuma y’iminsi mike Leta ya Congo isohoye itangazo rivuga ko yemeye kurekura imfungwa za politiki 24, ibintu abatavuga rumwe na Leta barimo na Katumbi bagaragaje ko bidahagije, kuko basabye ko imfungwa zose zarekurwa.

Iri tangazo kandi ryakurikiwe n’uko umuhuza Edem Kodjo, yatangaje ko ibiganiro bizahuza impande zombi bigomba gutangira kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2016, n’ubwo bitabashije kuba ahubwo bigasimburwa n’imyigaragambyo ikomeye yakozwe n’abatavuga rumwe na Leta basaba irekurwa ry’imfungwa zose za Politiki n’abazize ibitekerezo byabo.

Kuri Katumbi, yemeza ko nta muntu n’umwe wabasha kugira icyo avuga mu gihe abatavuga rumwe na Leta benshi bakiri mu buroko.

Moïse Katumbi yari yatowe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo azayahagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe kuba mu Ugushyingo uyu mwaka, gusa bikaba bigaragara ko aya matora atazaba bitewe n’uko Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yatangaje ko nta bushobozi ifite bwo gutegura aya matora ku buryo yaba mu bwisanzure.

Gusa iki cyemezo cyamaganwe n’abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ibi bisa no gushaka gukingira ikibaba Perezida Kabila kugira ngo abashe kugundira ubutegetsi.

Perezida Kabila yaherukaga gutorerwa kuyobora Congo mu mwaka wa 2011.

Moïse Katumbi Tshapwe yasabye Leta kurekura imfungwa zose za politiki

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved