RDC: Moïse Katumbi agiye kuburanishwa ku cyaha cyo kwinjiza abacanshuro mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2018 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agiye kuburanishwa ku cyaha akekwaho cyo kwinjiza abacancuro b’abanyamahanga mu gihugu.

Umwunganizi we mu mategeko, Me Joseph Mukendi, yatangaje ko urubanza ruteganyijwe ku wa 26 cyangwa 27 Kamena 2018 mu Rukiko rw’Ikirenga.

Katumbi watangaje ko aziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, ahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, akekwaho kwinjiza mu gihugu abanyamahanga barenga 400 barimo abahoze ari abasirikare ba Amerika barwanira mu mazi, n’abakomando bo muri Afurika y’Epfo mu buryo butemewe n’amategeko.

Abo bacanshuro bari muri Katanga kuva mu Ugushyingo 2015, bavuga ko ari abahinzi mu isambu ya Katumbi.

Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga ni umwe mu byegera bya Perezida Kabila kugera ubwo yeguraga mu mpera za 2015 akaza no guhunga igihugu.

Muri Gicurasi 2016 nibwo Katumbi yaketsweho kwinjiza abacanshuro mu gihugu ndetse ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi kuko yasuzuguje umutekano w’imbere no hanze y’igihugu.

Yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yo gutabwa muri yombi kw’abantu bane bamurindaga barimo n’Umunyamerika. Yaje guhabwa uburenganzira bwo gusohoka igihugu ngo ajye kwivuza muri Afurika y’Epfo ntiyataha, nyuma ajya kuba mu Bubiligi.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje, kugeza ubu Abanye-Congo batawe muri yombi muri iyi dosiye ntibaracibwa urubanza.

Mu 2016 kandi Katumbi yakatiwe n’urukiko rw’amahoro rwa Kamalondo i Lubumbashi, igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gushinjwa kubohoza ndetse akagurisha inzu y’Umugereki Alexandros Stoupis. Kugeza ubu urubanza ruri mu bujurire mu Rukiko rwisumbuye rwa Lubumbashi.

Katumbi kandi aregwa kuba yaratunze ubwenegihugu bw’u Butaliyani kandi bitemewe ku muntu ushaka kwiyamamariza umwanya ukomeye nk’uw’Umukuru w’Igihugu. Gusa we n’abamwunganira bemeza ko ari umugambi wo gushaka kumubuza kwiyamamaza.

Moïse Katumbi ashinjwa icyaha cyo kwinjiza abacanshuro mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza