RDC: Minisitiri Thambwe yumviswe n’urukiko mu Bubiligi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Alexis Thambwe Mwamba, yageze imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi ngo yisobanure ku byaha byibasiye inyokomuntu akurikiranyweho.

Ni urubanza uregwa yumviswe amasaha ane kuri uyu wa 4 Nzeli 2018.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umwunganira mu mategeko, Me Laurent Kennes, wavuze ko “yahawe uburenganzira muri iki gitondo, yumvwa kuva saa tatu kugera saa saba. Yasubije ibibazo byose yabajijwe.”

Umucamanza Michel Claise yamubazaga ku ndege ya Boeing 727 yahanuwe n’inyeshyamba ku wa 10 Ukwakira mu 1998 itwaye abasivili benshi.

Iki gitero ngo cyigambwe na Alexis Thambwe wari umuvugizi w’inyeshyamba za RCD.

Iyo ndege ngo yari itwaye abantu bagera kuri 50 biganjemo abana n’abagore, ukongeraho abantu bayikoragamo.

Nyuma y’ikirego cyatanzwe muri Kamena umwaka ushize, Minisitiri Thambwe yari yaragaragaje ko yiteguye gukorana n’inzego z’ubutabera z’u Bubiligi.

Me Kennes yavuze ko Minisitiri Thambwe yahakanye ibyo aregwa mu ihanurwa ry’iyo ndege, avuga ko atari afite umwanya ufata ibyemezo muri izo nyeshyamba, ko “bitewe n’uko yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’umutwe n’abo hanze yawo, yabimenyeshejwe byarangiye.”

Me Alexis Deswaef wunganira imiryango y’abaguye muri icyo kirego yavuze ko Minisitiri Thambwe akwiye kubazwa urupfu rwabo.

Yakomeje agira ati “Ni Alexis Tambwe Mwamba wigambye icyo cyaha n’ishema ryinshi.”

Mu bantu bose bari bagize RCD muri icyo gihe, Minisitiri Mwamba ngo niwe wenyine watuye mu Bubiligi ku buryo afite icyemezo cyo gutura guhera mu 1996, ku buryo ubucamanza bw’icyo gihugu bufite ububasha bwo kumuburanisha.

Me Alexis Deswaef yanagaragaje icyifuzo cy’uko hari abandi bantu b’ingenzi bahamagazwa muri urwo rubanza barimo Stavros Papaioannou, wayoboraga ikigo cy’indege cyari kibatwaye.

Ikindi cyaburanwe ni uburyo Alexis Thambwe yaguze inzu yo kubamo kandi akayishyura ako kanya, ku buryo abakora iperereza banakurikiranye umutungo w’uyu muyobozi utuye mu gace gahenze mu murwa mukuru Bruxelles.

Biteganyijwe ko umucamanza Michel Claise agomba gufata umwanzuro ashingiye ku byo yumvise kuri uyu wa Kabiri, niba agomba gukomeza uru rubanza.

Binateganywa ko ubucamanza bw’u Bubiligi bugomba kubanza kwemeza niba bufite ububasha bwo kumuburanisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza