RDC: Loni yagaragaje ko abagera kuri 250 biciwe muri Kasaï

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2017 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Komisiyo ya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu yashyizwe ahagaragara ku wa 4 Kanama, ivuga ko abaturage bagera kuri 251 baguye mu bwicanyi bwabereye muri Kasaï, kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena uyu mwaka.

Amakuru agaragara muri iyi raporo yakusanyijwe n’itsinda ry’abashinzwe uburenganzira bwa muntu aho yaganiriye n’abagera kuri 96 bahungiye muri Angola kubera umutekano muke muri territoire ya Kamonia muri Kasaï.

Muri bagera kuri 251 bishwe harimo abana 62 barimo 30 bari munsi y’imyaka umunani.

Radio Okapi ivuga ko muri iyi raporo inzego z’umutekano ku ruhande rwa leta zagize uruhare mu bitero byashyamiranyije ingabo za leta n’abarwanyi b’umutwe wa Kamuina Nsapu.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari undi mutwe w’inyeshyamba witwa Bana Mura w’abo mu moko ya Tshokwe, Pende Tetela washinzwe muri Werurwe wagize uruhare mu bitero.

Kuva mu mwaka ushize, Kasaï yaranzwe n’imvururu zivanze n’ubwicanyi zatumye abasaga miliyoni bahunga ingo zabo, ndetse abasaga 3000 barishwe nk’uko Kiliziya Gatolika ibitangaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza