Kuwa 29 Mutarama, nibwo Slyvestre Ilunga, wari umaze igihe kitari gito muri guverinoma y’iki gihugu, kuko yabaye Umujyanama wa Perezida Mobutu mu by’ubukungu n’imari akaba na Minisitiri w’Imari, yashyikirije ibaruwa y’ubwegurebwe Perezida Tshisekedi.
N’ubwo yari yarasimbuwe kuba Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila yari agifite ijambo mu butegetsi bwa Congo, cyane ko yamaze iminsi myinshi ku butegetsi bituma yigarurira imitima y’abambari be.
Mu bihe bishize niwe wari ufite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, ibintu byateje impagarara kuri mugenzi we wamusimbuye bituma yifashisha inshuti, amahanga, n’imiryango mu kumwungura igitekerezo cy’uko yakigarurra Abadepite.
Ibi yari amaze kubigeraho nubwo hari abari bakiri inyuma ya Kabila ndetse na Minisitiri w’Intebe yari muri abo.
Uku kwegura kwatewe ahanini n’uko inteko ishinga amategeko yari yamaze gutera icyizere guverinoma yariho iyobowe na Slyvestre Ilunga Ilunkamba, bayishinja ubushobozi buke.
Impunguke mu bya politiki Mpuzamahanga akaba anakurikiranira hafi ibibera muri Congo, Dr Ange Shyaka, aherutse kubwira Radiyo Rwanda ko ugiye kuba umwanya mwiza kuri Félex Tshisekedi.
“Ikintu bivuze mu buyobozi bwe, agiye gutegeka, agiye kubona uko ashyira mu bikorwa ibya guverinoma ye. Icyakunze ku munaniza wari umubare munini w’abadepite ariko ubungubu iyegura rya Minisitiri w’intebe, bivuze ko agiye gushyiraho undi Minisitiri w’intebe wo mu rindi huriro rigizwe ahanini n’abayoboke cyangwa abemeye gushyigikira ubutegetsi bwe.”
Shyaka yakomeje avuga ko Tshisekedi yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo abone amajwi mu badepite kuko bitari byoroshye.
Ati“Nk’uko bigenda ahandi yakoze ibiganiro ku rwego rw’igihugu. Yagishije inama abantu benshi bamugira inama ko yaganiriza Abadepite agashaka ubwiganze mu nteko Ishinga Amategeko, ibyo bikazamufasha kuyobora no gushyira mu bikorwa gahunda ye, byatumye abadepite bava mu ihuriro ry’uwahoze ari perezida Kabila, bakajya mu ihuriro rya Tshisekedi.”
Iyi mpuguke muri politiki mpuzamahanga ivuga ko bigiye kuba indunduro ya Kabila muri Politiki y’iki Gihugu cyane ko abayoboke be bari kumushiraho.
Ati “Binyuze muri ibi biganiro bamwe mu bayoboke bari mu ihuriro rya FCC, rya Kabila, bakayoboka uruhande rwa Tshisekedi. Mu by’ukuri umuntu yavuga ko imbaraga n’ijambo yari afite(Kabila) birangiriye aha kuko nta bwiganze agifite haba mu nteko no ku rwego rw’Igihugu.”
Icyakora, Shyaka yavuze ko Tshisekedi afite akazi katoroshye kuko hari abashobora kuba baje kwihuza nawe bafite ibyo bashaka, bazabibura bakamuhinduka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!