RDC ishobora kwivana muri ICC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Nzeri 2018 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ishobora kwivana mu rukiko ruhana ibyaha mpuzamahanga (ICC) mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo hasuzumwe ikirego Jean Pierre Bemba ashinjwamo gutoza abatangabuhamya bamushinjuye.

Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya RDC yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko hari Guverinoma zishyira igitutu kuri urwo rukiko igihe rufata imyanzuro ku bibazo birebana na Politiki ya Congo.

Rigira riti “Hari ibimenyetso bigaragaza ko hari Guverinoma zishyira igitutu ku bacamanza ba ICC ku bibazo bijyanye na politiki y’imbere mu gihugu ndetse no ku bibazo ubwabyo biri mu maboko y’urwo rukiko birebana na RDC, bishobora kugira ingaruka kuri gahunda y’amatora muri iki gihugu.”

Jean Pierre Bemba wari umaze igihe afungiwe i La Haye mu Buholandi yarekuwe bitunguranye muri Kamena uyu mwaka nyuma yo kugirwa umwere ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho.

Bemba yahise agaruka mu gihugu cye kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu Ukuboza, ariko akurwa ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza kubera icyaha agikurikiranyweho cyo guha ruswa abatangabuhamya.

ICC izafata umwanzuro kuri urwo rubanza kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nzeri 2018. Aramutse agizwe umwere, yaba afite uburenganzira bwo kuburana agasubizwa ku rutonde rw’abiyamamaza.

Guverinoma ya Congo mu itangazo ivuga ko gukoreshwa k’urwo rukiko bishobora kugira ingaruka ku isura yarwo ndetse n’iy’ubutabera rutanga nk’uko Radiokapi yabitangaje.

Itangazo rivuga ko kuba Congo yaragiye itanga umusanzu wayo mu mikorerere ya ICC bidakuraho ko ishobora kwivanamo.

Yagize iti “Kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaragize uruhare mu ishyirwaho ry’amasezerano ya Roma ashyiraho urukiko rwa ICC ndetse no mu gihe cyo kurushyiraho, ntibivanaho ko twakwivanamo.”

Mu mwaka wa 2016 ibihugu birimo Afurika y’Epfo, u Burundi na Gambie byivanye mu masezerano ashyiraho ICC. Byatanze impamvu y’uko urwo rukiko rukurikirana gusa abanyafurika.

Ibiro bikuru bya ICC i La Haye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza