RDC: Inkambi ya Kanyabayonga y’abahoze muri FDLR basaga 300 igiye gufungwa

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 17 Werurwe 2018 saa 07:12
Yasuwe :
3 4

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hemejwe ifungwa ry’inkambi ya Kanyabayonga icumbikiye abahoze bari mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR.

Ku wa 15 Werurwe 2018, itsinda ry’abayobozi baturutse muri Guverinoma ya Congo bageze kuri iyo nkambi kumenyesha abayibamo ko igiye gufungwa.

Radio Okapi yatangaje ko abo bahoze muri FDLR bavuze ko basaba kubanza kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda mbere y’uko bataha ku bushake ariko
ibyo bifuza byatewe utwatsi .

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ya Kivu, Julien Paluku yagize ati “Aba bantu ubwo bavaga mu ishyamba byari muri gahunda yo kugarura amahoro muri iyo ntara, ibyo kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo babone kujya mu buzima busanzwe ntibyari birimo.”

Yakomeje agira ati “ Inama umuntu yagira abo barwanyi ni ukujya mu guhugu cyabo bakaba ari ho baganirira na guverinoma.”

Yahakanye ko Guverinama ya Congo idashobora kuzajya inyuma y’ubusabe bw’abo bahoze mu mutwe w’abarwanyi

Yagize ati “ Murakeka ko mu Karere k’ibiyaga bigari hari igihugu gishobora kujya inyuma y’itsinda rishaka kugirira ikindi gihugu nabi, ibyo byataye igihe. Twe twiyemeje guharanira amahoro hagati yacu, Uganda, u Rwanda n’u Burundi; ubu turi kuvuga ururimi rw’iterambere, si urw’intambara.”

Julien Paluku yavuze ko inyeshyamba niziramuka zikomeje kwinangira zikanga gutaha ku bushake Guverinoma ya Congo izafata izindi ngamba.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) ritangaza ko ryiteguye gutanga ubufasha ku bazashaka gutaha ku bushake.

Mu minsi yashize Guverinoma ya Congo yahamagariye gutaha mu Rwanda abahoze mu mutwe wa FDLR bagera kuri 822 bari mu nkambi i Kisangani kuko ubushobozi bwo kubatunga bugenda buba iyanga, inkambi ikaba igiye gufungwa.

U Rwanda ntirwahwemye guhamagarira abahoze muri FDLR gutaha ariko bo bakomeza kwinangira ndetse bakabwira igihugu kibacumbikiye ko bashaka koherezwa mu kindi gihugu aho gutaha iwabo.

Kuva mu Ugushyingo 2014, abahoze ari abarwanyi ba FDLR banze gutaha, bakambika i Kisangani. Abari muri iyo nkambi bagera kuri 372.

Abahoze muri FDLR bari mu nkambi muri RDC bakomeje guseta ibirenge gutaha mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza