00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ingoro Ndangamurage ya Gungu yatakaje 1/3 cy’ibihangano byatikijwe n’inkongi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Ingoro Ndangamurage ya Gungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu gihombo nyuma y’aho ibihangano by’ubugeni bibarirwa mu bihumbi bifashwe n’inkongi mu ijoro ryo ku wa 4 Ugushyingo.

Inkomoko y’iyi nkongi ntiyahise imenyekana, icyakora ubuyobozi bw’iyi ngoro bukeka ko yaba yarabaye mu buryo bugambiriwe.

Inkuru ya BBC ivuga ko ibihangano biri hagati ya 8000 na 9000, ni ukuvuga ibigera kuri 1/3 cy’ibyari biri muri iyi ngoro ari byo byahiye.

Bimwe muri ibyo bihangano ni ibyashyizwemo mu kinyejana cya 18 birimo n’ibifitanye isano n’imibereho y’abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Pende bahoze batuye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibyakoreshwaga mu mihango itandukanye.

Umuyobozi wungirije w’Intara ya Gungu, Franck Gatola Mungiela, yatangaje ko ibihangano byahiye byari mu ‘Umurage w’igihugu’.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage ya Gungu, Aristotle Kibala, yavuze ko bikekwa ko iyi nkongi yabaye mu buryo bugambiriwe mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde.

Yavuze ko yumvise urusaku rw’amasasu mu ijoro ryo ku wa 4 Ugushyingo ako kanya agahita abona ikibatsi cy’umuriro.

Ingoro Ndangamurage ya Gungu yari imwe mu z’ingenzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba yabarizwagamo ibihangano bigera ku bihumbi 25 byabarirwaga agaciro ka miliyoni zigera kuri 15 z’amadolari ya Amerika.

Mu mwaka utaha biteganyijwe ko bimwe mu bihangano byo muri iyi ngoro bizamurikwa mu iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Gungu.

Ingoro Ndangamurage ya Gungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .