Kwamamaza

RDC:Impirimbanyi z’Umutwe wa Filimbi zari zatawe muri yombi zarekuwe

Yanditswe kuya 3-11-2016 saa 17:07' na Jean Pierre Tuyisenge


Impirimbanyi esheshatu z’umutwe wa Filimbi uharanira impinduramatwara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari zatawe muri yombi ku itariki 29 Ukwakira 2016, zarekuwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 2 Ugushingo.

Aba bose bari bafunzwe bakurikiranyweho uruhare rutaziguye mu myigaragambyo yabaye muri iki gihugu ku wa 19 na 20 Nzeri 2016 yamagana manda ya gatatu ya Perezida Kabila.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko abo bose bari bafungiwe kuri parike ya Gombe iri mu murwa mukuru wa Kinshasa barekuwe by’abateganyo.

Umwe mu bayobozi b’uwo mutwe, Carbonne Beni wa Beya yavuze ko nubwo barekuwe ariko bazongera kwitaba kuko iperereza rigikomeza. Yagize ati “ Twese twaraye turekuwe ariko tuzongera kwitaba ku wa 9 Ugushyingo kuko iperereza riracyakomeza »

Filimbi ni umutwe w’abantu bishyize hamwe kugira ngo bamagane icyemezo cya Perezida Kabila cyo kongera kwiyamamariza kuyobora RDC, bagasaba ko yahita avaho ndetse hagategurwa amatora mu mwaka utaha wa 2017.

ku wa 19 na 20 Nzeri2016, muri iki gihugu habaye imyigaragambyo yaguyemo abantu 17 barimo abapolisi batatu, abagera kuri 14 bakomeretswa n’amasasu ubwo inzego z’umutekano zageragezaga guhangana n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amahuriro akomeye y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ari na yo yahamagaje iyo myigaragambyo rusange avuga ko agamije kwamagana icyo yita umugambi wa Perezida Kabila wo kugundira ubutegetsi.

Perezida Joseph Kabila ayoboye manda ebyiri kandi Itegeko Nshinga ntirimwemerera kongera kwiyamamaza mu matora yagombaga kuba muri uku kwezi kwa 11, akaba yarimuriwe mu 2018.

Bamwe mu bagize umutwe wa Filimbi uharanira impinduramatwara muri DRC

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved