Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru nijoro. Abari aho yabereye bavuze ko yatewe n’uko ubu bwato bwagonze urutare kandi bukaba bwaragendaga mu masaha y’ijoro bitemewe.
Ubu bwato bwari mu gace ka Longola Ekoti mu Ntara ya Mai-Ndombe uretse kuba bwaragendaga n’ijoro ngo bwari bunatwaye abantu benshi barenze ubushobozi bwabwo. Bivugwa ko bwari butwaye abantu 700, kuri ubu 300 barokotse iyi mpanuka, 60 barapfa mu gihe abandi bagishakishwa.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Congo, Steve Mbikayi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo avuga ko banyiri ubwato bagomba kubiryozwa.
Ubu bwato bwakoze impanuka ubwo bwavaga mu Murwa mukuru Kinshasa bujya mu Ntara ya Équateur.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!