RDC: Impanuka y’ubwato yahitanye abanyeshuri 27 bajyaga mu biruhuko, 54 baburirwa irengero

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 05:39
Yasuwe :
0 1

Abantu bagera kuri 27 barohamye mu bwato mu mugezi wa Kasaï bitaba Imana abandi abandi 54 baburirwa irengero mu mpanuka yabaye mu ijoro rishyira kuwa Gatanu tariki 14 Nyakanga.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje kuri iki Cyumweru ko umubare munini w’abitabye Imana ari abanyeshuri bari mu nzira bajya mu biruhuko, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuyobozi w’agace ka Idiofa, Jacques Mbila, yatangaje ko iyo mpanuka bikekwa ko yatewe no gutwara ibiro birenze ubushobozi bw’ubwo bwato bukoresha moteri nto.

Yakomeje agira ati "Gutwara ibiro byinshi no kuba bikekwa ko ababutwara bari basinze ni impamvu zikomeye dukeka ko zatumye ubu bwato burohama.”

Mu gitondo cyo kuwa Kane nibwo ubwo bwato bwahagurutse ahitwa Dibaya mu Ntara ya Kasai yo Hagati bugana ahitwa Ilebo, buza gukora impanuka bugeze hagati mu mugezi.

Uburyo bwo gutwara abantu mu nzira z’amazi ni bumwe mu bukoreshwa cyane muri RDC cyane ko ifite imigezi myinshi miremire, irimo uwa Congo ureshya na kilometero 4.700 n’uwa Kasaï ureshya na km 2.361.

Umugezi wa Kasai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza