RDC : Ihuriro rya Perezida Tshisekedi n’irya Kabila yemeranyije ku ishyirwaho rya guverinoma y’abantu 65

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Ihuriro Cap pour le changement (CACH) rya Perezida Felix Tshisekedi ryemeranyije na Front Commun Pour le Congo (FCC) rya Joseph Kabila, ku mahame azafasha Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunkamba, mu gushyiraho guverinoma izaba igizwe n’abantu 65.

Minisitiri w'Intebe Ilunga Ilunkamba (ibumoso) asuhuza Perezida Tshisekedi

Uwo mwanzuro wagezweho nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, watangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga nk’uko Radi Okapi yabyanditse.

Mu bantu 65 bazaba bagize guverinoma, hazaba harimo abaminisitiri 48 n’ababungirije 17. Byemejwe ko ihuriro FCC rizaba rifitemo imyanya 42 naho CACH igiremo 23.

Jean-Marc Kabund wari uhagarariye CACH mu biganiro by’impande zombi, yavuze ko mu byemeranyijwe harimo guhuza imiyoborere, hagashyirwaho gahunda ihurirweho ndetse hakazashyirwaho n’itsinda rizagenzura uko ishyirwa mu bikorwa.

Ni umwanzuro ugezweho nyuma y’amezi menshi y’ibiganiro, cyane ko kuva Perezida Tshisekedi yasimbura Kabila mu ntangiriro z’uyu mwaka, yari atarashyiraho guverionoma, mu gihe abaminisitiri benshi bari muri guverinoma ya Kabila bamaze gusezera bakajya mu yindi myanya ya leta, cyane cyane mu Nteko Ishinga amategeko.

Minisitiri w'Intebe Ilunga Ilunkamba (ibumoso) asuhuza Perezida Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza