00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC igiye kwemezwa nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, biteganyijwe ko bazahurira mu nama izaba mu mpera z’uyu mwaka ndetse izemerezwamo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwo kuwinjiramo.

Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo EAC yatangaje ko yamaze gukora raporo igaragaza niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe kuba igihugu cya gatandatu kinyamuryango ndetse yavuze ko iyo raporo itanga icyizere. Hari mbere y’uko isuzumwa n’Akanama k’Abaminisitiri k’uyu muryango.

Inama idasanzwe ya EAC yo ku wa 27 Gashyantare 2021, ni yo yasuzumye ubusabe bwa RDC bwo kwinjira muri uyu muryango; kuva icyo gihe hatangiye gukorwa raporo isuzuma niba koko iki gihugu cyujuje ibisabwa.

Hashyizweho itsinda ry’impuguke eshatu zo muri buri gihugu kinyamuryango n’abandi bantu babiri batanzwe n’icyo gihugu gisaba kwinjira mu muryango batangiye gukora ubushakashatsi bwo kugenzura niba koko RDC yahkwemererwa kwinjira muri EAC.

Mu byagenzuwe n’iryo tsinda harimo imiterere y’iki gihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ibijyanye n’ubukungu bwacyo, amategeko mpuzamahanga ndetse n’ay’imbere mu gihugu ndetse n’ibindi bigenga amasezerano ashyiraho EAC.

Urugaga rw’Abacuruzi muri EAC (East African Business Council, EABC) narwo rwagiriye ubuyobozi bw’uyu muryango inama yo guha ikaze RDC kuko ari igihugu gifite isoko rinini ku bikorerwa mu nganda nto n’iziciriritse.

RDC isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibihugu bitandukanye bya EAC mu bijyanye n’ubucuruzi harimo n’u Rwanda. Inyigo yakozwe umwaka ushize igaragaza amahirwe y’ubucuruzi muri RDC, yerekanye ko ibicuruzwa bivanwa muri iki gihugu mu 2019 byari bihagaze agaciro ka miliyari 6,6$. Muri uwo mwaka ibyo aka karere kohereje muri RDC byari bifite agaciro ka miliyoni 855,4$.

Biteganyijwe ko ku wa 26-27 Ugushyingo 2021, ari bwo inama yo ku rwego rw’abaminisitiri ba EAC izaterana ndetse ni yo izagena ibigomba kuganirirwa mu Nama y’Abakuru b’ibihugu. Ntabwo igihe n’aho izabera biratangazwa. Ubusanzwe inama ya EAC iba ku wa 30 Ugushyingo 2021.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yabwiye The New Times ko muri iyi nama hazemerezwamo ubusabe bwa RDC.
Ati “Mu bijyanye no kwinjira mu muryango kwa RDC, nizeye ko inama izemeza ubusabwe bw’iki gihugu.’’

Perezida wa RDC, Antoine Félix Tshisekedi, ku wa 8 Kamena 2019 ni bwo yandikiye Perezida Paul Kagame wayoboraga EAC amusaba ko igihugu cye cyakwinjira muri uyu muryango usanzwe ubarizwamo ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo na Tanzania. RDC yasabye kwinjira muri EAC nyuma ya Somalia na yo yabisabye ariko icyifuzo cyayo kikaba kigisuzumwa.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki ahereza ibendera ry'uyu muryango, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .