Kwamamaza

RDC: Igitero “cy’iterabwoba” cyaguyemo abantu 36

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 15:16' na Rabbi Malo Umucunguzi


Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje urupfu rw’abantu 36 bicishijwe intwaro gakondo mu gace ka Beni, barimo abagabo 22 n’abagore 14, mu gace ka Rwangoma mu nkengero z’Umujyi wa Beni.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yavuze ko abo bantu biciwe mu nzu zabo ku buryo bagiye babanza kubaboha, mu gitero yise “icy’iterabwoba” cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandtu tariki 13 Kanama 2016.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Turasaba abaturage bacu kuba maso kandi babifashijwemo n’ingabo zacu, kugira ngo habashe gufata aba baterabwoba biyitirira idini ya Islam bamaze igihe bashakishwa mu bitero bitandukanye, harimo nk’icyatangijwe mu 2005, mu 2010 n’ikindi mu 2014.”

Nubwo nta zina ry’abarwanyi yatunze agatoki, muri Beni ubwicanyi bukunze kwitirirwa inyeshyamba za ADF rirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zigizwe n’abahezanguni bo mu idini ya Islam.

Guverineri Paluku yavuze ko ibitero biheruka by’ingabo za leta byasenye ibirindiro by’umwanzi muri Nadui na Mwalika kuva mu ntangiro za Nyakanga 2016 no mu ntangiro za Kanama, hakaba hakomeje gushakishwa uburyo bwo gusenya ibirindiro bikomeje gutuma izo nyeshyamba ziguma mu nkengero za Beni.

Yasabye abanyepolitike n’imiryango itandukanye harimo n’iteganiye kuri leta, kunga imbaraga muza FARDC mu guhangana “n’ibikorwa by’iterabwoba bitari byarigeze bibaho mbere muri aka gace.”

Paluku kandi yavuze ko Umukuru w’Igihugu nawe akomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga gufatanya na Congo mu guhashya imitwe nk’uwahitanye abaturage kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko bikorwa ku bindi bitero by’iterabwoba byagabwe mu bihugu nka Mali, Nigeria, Cameroun, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi n’ahandi.

Biteganyijwe ko hatangira umukwabu udasanzwe mu Mujyi wa Beni, ndetse hakaba hitezwe izindi ngamba zidasanzwe mu guhangana n’icyo gitero cyahitanye abatari bake.

Iki gitero kibaye nyuma y’uruzinduko Perezida Joseph Kabila aheruka kugirira muri ako gace mu ntangiriro z’uku kwezi, akizeza abaturage gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano ugaruka mu turere twose tw’igihugu.

Abasirikare benshi boherejwe mu gace kabereyemo ubwicanyi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved