RDC: Ibiro by’amashyaka atatu atavuga rumwe na leta byatwitswe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Umwuka utari mwiza ukomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, aho nyuma y’urupfu rw’abantu 17, ibiro by’amashyaka atatu atavuga rumwe na Leta yari yahamagariye abaturage kwigaragambya byatwitswe.

Kuri uyu wa mbere nibwo abantu 17 barimo abapolisi batatu baguye mu bushyamirane bwavutse nyuma y’imyigaragambyo idasanzwe yari yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba Leta kubahiriza igihe cy’amatora cyateganyijwe n’Itegeko Nshinga. Abatavuga rumwe na leta bo bavuga ko abapfuye ari 50.

Augustin Kabuya ushinzwe itumanaho mu ishyaka UDPS rya Etienne Tschisekedi yavuze ko mu ijoro ryakeye aribwo abasirikare ba Leta batwitse ibiro by’iri shyaka biherereye Limete mu Mujyi wa Kinshasa ndetse ko hari abantu bapfiriyemo.

Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yatangaje ko uyu muriro wari ucyaka kugeza mu saa 8:45 yo muri Congo, abapolisi bakaba bageragezaga gukiza abantu.

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko yabonye imirambo y’abantu babiri bahiye n’abandi bari bakiri kugurumana ndetse hafi aho hakaba hari amajerekani ya lisansi bigaragaza ko ari bantu bateje iyi nkongi.

Ahagana saa kumi z’igitondo kandi ibiro by’ishyaka FONUS (Forces Novatrices pour l’Union et la Solidarité) na MLP (Mouvement Lumumbiste Progressiste), nabyo byatwitswe.

Nubwo imyigaragambyo yo ku wa Mbere yari yaburijwemo mbere y’uko itangira, amashyaka atavuga rumwe na Leta yaraye atanze itangazo rihamagarira abaturage kongera kwigaragambya berekana ko Itegeko Nshinga riteganya ko igihe amatora azabera gikwiye gutangazwa mbere y’iminsi 90 ngo manda ya Perezida Joseph Kabila irangire.

Intera imvururu zitangiye kugeraho yatangiye guhangayikisha Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagaragaje ko batashimishijwe no kuba Komisiyo y’Amatora yarananiwe gutangaza ingengabihe mu gihe cyagenwe.

Amerika yongeye kwibutsa kandi akamaro k’ibiganiro by’amahoro bihuriweho n’impande zose ndetse ivuga ko yiteguye gufatira ibihano abakomeje kugira uruhare muri izi mvururu.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban-Ki-moon we yasabye abayobozi b’amashyaka n’abayoboke babo kwirinda ko hari ikindi gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaho.

Itegeko Nshinga Congo igenderaho riteganya ko amatora ya Perezida yagakwiye kuba ku itariki 27 Ugushyingo, ni mu gihe manda ya Kabila ari nayo ya nyuma izarangira kuwa 20 Ukuboza 2016.

Ibiro by'ishyaka UDPS, rya Etienne Tschisekedi byatwitswe
Imyigaragambyo yatangiye hagati ya Leta n'abatavuga rumwe muri Congo imaze kugwamo abarenga 17

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza