00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ibikorwa byo gushakisha abana baburanye n’imiryango yabo kubera Nyiragongo birarimbanyije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, ryatangaje ko rimaze kubona abana 530 bari baburanye n’ababyeyi babo ubwo Nyiragongo iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarukaga.

Nyuma y’amasaha make iki kirunga kimaze kuruka ku wa 23 Gicurasi 2021, inzego z’ubuyobozi zatangaje ko hari abana babarirwa muri 500 baburanye n’ababyeyi babo.

Umukozi wa Unicef muri Goma, Jean Metenier, yabwiye BBC ko bamaze kubona abana 530 nubwo hari abo batarabasha kongera guhuza n’ababyeyi babo.

Yagize ati “Twabashije kubona abana 530 batandukanye n’imiryango yabo ku wa Gatandatu ubwo habagaho iruka rya Nyiragongo mu Burasirazuba bwa Congo. Ku bw’amahirwe make twabashije guhuza abana 360 n’imiryango yabo.”

Uretse gutandukanya abana n’imiryango yabo, iruka rya Nyiragongo ryateje ingaruka zitandukanye zirimo n’impfu z’abagera kuri 20 mu gihe inzu 500 zasenyutse.

Ibikorwa byo gushakisha abana baburanye n'imiryango yabo kubera Nyiragongo birarimbanyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .