RDC: Ibiganiro ku matora bigiye kuvugutira umuti umwuka mubi watutumbaga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Kanama 2016 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Umwuka si mwiza hagati ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila n’abatamushyigikiye bavuga ko arimo gukora ibishoboka kugira ngo agume ku butegetsi.

Mu rwego rwo gucogoza uwo mwuka mubi, tariki ya 1 Nzeli 2016 hazatangira ibiganiro bihuje leta ya Congo Kinshasa, abatavuga rumwe nayo, abanyapolitiki batandukanye ndetse na sosiyete sivile nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Ni umwanzuro wafashwe na komite yigaga ku bijyanye n’ibyo biganiro n’uko byakorwa, mu rwego rwo gushakisha inzira yo gukora amatora anyuze mu mucyo, adateza umutekano mu gihugu.

Amatora yari ateganyijwe mu Gushyingo 2016, nyamara Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Congo (CENI), yatangaje ko itararangiza gukosora lisiti y’itora, ku buryo ndetse muri Nyakanga 2016, iherutse kwitabaza Gemalto, ikigo cyo mu Buholandi gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu rugamba rwo gukosora mu buryo bwihuse no kuvugurura lisiti y’abemerewe kuzatora umukuru w’igihugu.

Ayo matora ntashobora kuba mu gihe lisiti yaba itarakosorwa, nyamara byavuzwe ko bisabwa amezi 16 kugira ngo ibijyanye no gukosora lisiti y’itora bibe byashyizwe mu bikorwa.

Ibyo bivuze ko icyo gihe cyose Kabila azaba akiri Perezida wa Congo, nyamara yagombye kutarenza uyu mwaka akiri ku buyobozi, iyo ayo matora akorwa ku gihe.

Bumwe mu buryo buzakurikizwa ni ukubahiriza itegeko nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’umwanzuro 2277 w’akanama ka loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ugena ko umwanzuro ufatwa ari uwemejwe n’abantu benshi.

Indangaminsi igaragaza ko ibizigirwa muri ibi biganiro harimo kurebera hamwe aho ibijyanye n’amatora bigeze, itariki azakorerwaho, ndetse n’ibizagenderwaho ngo akorwe n’uko azakurikiranwa. Ibyo biganiro bikazahuza abagera kuri 200.

Mu minsi yashize Etienne Tshisekedi , umwe mu batavuga rumwe na leta aherutse gutaha muri Congo avuye mu Bubiligi tariki ya 27 Nyakanga 2016, aho yavuze ko aje guhatana mu matora, azanitabirwa na Moïse Katumbi ushyigikiwe n’abantu benshi batavuga rumwe na leta.

Itegeko Nshinga rya Congo Kinshasa ntiryemerera Perezida Kabila kwiyamamariza indi manda, mu gihe cyose ritahindurwa.

Edem Kodjo washyizweho n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk'Umuhuza mu biganiro muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza