Amakuru dukesha ikinyamakuru Congo Profond avuga ko uyu mugabo yishwe na COVID-19.
Honoré Ngbanda yapfuye kuri uyu wa 21 Werurwe aho yaguye mu gace ka Agadir muri Maroc. Uretse kuba umujyanama wa Perezida Mobutu wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1965 kugeza mu 1997 yanakoze inshingano zitandukanye muri iki gihugu zirimo no kuyobora urwego rw’iperereza.
Uyu mugabo kandi mu 1996 niwe wari uhagarariye Congo mu mishyikirano yabayeho hagamijwe guhagarika intambara ya Congo.
Ngbanda ni umwe mu banyapolitiki b’abanye-Congo bari bazwiho imvugo zigamije kwatsa umuriro hagati y’umubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Mu 2019 no mu ntangiriro za 2020, ni umwe mu bakwirakwizaga ibihuha by’uko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’I Burasirazuba cya Congo (balkanization), nubwo inzego zibishinzwe ku mpande zombi zakunze kubyamaganira kure.
Mu 2017 yabwiye Jeune Afrique ko ngo mu nzego z’ubuyobozi za Congo huzuyemo abanyarwanda, ashingiye ko igihugu cyayoborwaga na Joseph Kabila.
Bivugwa ko urwango rwe ku Rwanda ahanini arukomora ku kuba u Rwanda rwaragize uruhare mu gukuraho shebuja Mobutu Sese Seko mu 1997, ubwo yashyigikiraga kandi agaha rugari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagaruke guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Ngbanda warwanyije bikomeye ubutegetsi bw’i Kinshasa nyuma yo guhirikwa ka Mobutu, mu 2006 yashinze ishyaka Alliance des patriotes pour la refondation du Congo (Apareco) ryabarizwaga mu Bufaransa aho yari yarahungiye. Iryo shyaka ryakundaga gukora imyigarahambyo yibasira ubutegetsi bwa Congo.
Ngbanda yabaye umujyanama wa Mobutu, aba ambasaderi wa Zaïre muri Israel na Minisitiri w’Ingabo ari naho yavanye akabyiniriro ka ‘Terminator’ cyangwa ‘Gica’ nyuma y’abakiristu bishwe barashwe n’igisirikare yari ayoboye bazira ko bagiye mu myigaragambyo.
Yanditse igitabo ‘Crimes organisés en Afrique Centrale’gifite ijambo ry’ibanze ryanditswe n’umunya-Cameroun Charles Onana uzwiho gupfobya bikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!