00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Hatashywe ikibumbano cya Mobutu Sese Seko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Mu mujyi wa Gbadolite uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatashywe ikibumbano cya Joseph-Désiré Mobutu wamenyekanye nka Mobutu Sese Seko, wayoboye icyo gihugu cyitwaga Zaïre imyaka 32.

Umujyi wa Gbadolite icyo kibumbano cyashyizwemo niho Mobutu yavukiye, ndetse yari ahafite ingoro y’agatangaza mbere y’intambara yamukuye ku butegetsi mu 1997.

Ikinyamakuru Actualite cyatangaje ko icyo kibumbano cya Mobutu cyatashywe ku Cyumweru gishize, gikozwe muri bronze. Kigaragaza Mobutu mu madarubindi ameze nk’ayo yakundaga kwambara, ingofero isa nk’ikoze mu ruhu rw’ingwe n’ikositimu ya Abacost yari azwiho.

Meya w’Umujyi wa Gbadolite, Joseph Molegbe, yagaragaje ibyishimo ubwo batahaga icyo kibumbano, ngo kuko kije guha agaciro no kwibuka Mobutu wakoze ibidasanzwe.

Maréchal Mobutu Sese Seko yagiye ku butegetsi mu 1965 ahiritse ubutegetsi, abukurwaho mu 1997 n’inyeshyamba zari ziyobowe na Laurent-Désiré Kabila. Mobutu yagiye muri Maroc nyuma y’amezi make ahiritswe.

Kugeza ubu umurambo we nturasubizwa muri Congo, igihugu yayoboye imyaka myinshi.

Ikibumbano cyubakiwe Mobutu mu mujyi yavukiyemo, nicyo cya mbere cyubatswe muri Congo yose guhera mu 1997 ubwo Maréchal yakurwaga ku butegetsi.

Mobutu afatwa nk’umwe mu banyagitugu bakomeye bayoboye Congo, aho imyaka y’ubutegetsi bwe yaranzwe na ruswa no gusahura umutungo wa Leta. Icyakora benshi bamushimira politiki yo guhuriza hamwe abanye-Congo ntibahe agaciro iby’amoko, no kuba mu gihe cye nta ntambara nyinshi za hato na hato Congo yahuye nazo.

Iki nicyo kibumbano cya mbere cya Mobutu cyubatswe muri Congo yayoboye imyaka 32

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .