RDC: Hahishuwe uko Joseph Kabila yanekaga abatavuga rumwe na we akoresheje abanya- Israél

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Kamena 2019 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Byatangajwe ko Joseph Kabila wahoze ayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanekaga abatavuga rumwe na we yifashishije ba maneko bahoze bakorera ikigo gishinzwe iperereza muri Israél, Mossad.

Umunyamakuru wa radiyo y’Abafaransa, RFI mu mujyi wa Jerusalem ni we watangaje ko Joseph Kabila yifashishaga abo ba maneko bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Black Cube.

RFI, yifashishije ibyatangajwe na televiziyo Channel 12 yo muri Israél mu kiganiro cyayo ‘Uvda’ , ivuga ko abagize iryo shyirahamwe bajyaga baza muri Congo , bakavuga ko baje mu butumwa bise ‘Coltan’ kandi baje mu kiraka cyo kuneka abatavuga rumwe na Leta.

Bivugwa ko Perezida Kabila yakundaga kuvugana n’umuyobozi wa Black Cube witwa Dan Zorella.

Umwe mu bahoze muri Black Cube yagize ati “Kabila yabaga ashaka kumenya uko byagenze mu nama zahuzaga abatavuga rumwe na Leta, cyane abakundaga kwibasira Perezida. Yabaga ashaka kumenya niba hari n’abakorana na we bamugambanira, kandi koko bari bahari.”

Buri gihe, ngo abakozi ba Black Cube babaga bari i Kinshasa muri hoteli iherereye mu gace gakoreramo urwego rushinzwe iperereza rwa Leta ya Congo.

Ni amakuru yarakaje cyane abataravugaga rumwe na Kabila, bavuga ko biteye isoni.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka MLC ritavuga rumwe na Leta, Ève Bazaiba, yagize ati “Ni ishyano. Mu gihe cyose Kabila yabaga yitekerereza ku buregetsi bwe aho kwita ku mutekano w’abaturage cyangwa imibereho myiza yabo. None se wasobanura ute ukuntu yabaga yibereye mu kuneka abatavuga rumwe na we?”

Si ubwa mbere abanya- Israél bavugwa mu bikorwa byo kuneka mu bihugu birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Facebook yigeze gutangaza ko hari indi sosiyete yo muri Israel yitwa Archimedes yajyaga ikora iperereza ku banyapolitiki bo muri Congo no gukwirakwiza amakuru agamije gukangurira abantu gutora mu buryo runaka.

Facebook yaje guhagaruka konti z’icyo kigo zifashishwaga muri ibyo bikorwa.

Bivugwa ko Perezida Kabila yakundaga kuvugana n’umuyobozi wa Black Cube witwa Dan Zorella.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza