00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Hagiye gukorwa ikarita igaragaza ahari amabuye y’agaciro mu gihugu hose

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, yasabye Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde gushyiraho Komisiyo izakora ikarita igaragaza ahantu hose hari amabuye y’agaciro mu gihugu.

Ni uburyo bugamije guhashya amanyanga n’ibindi bitiza umurindi icukurwa ry’amabuye y’agaciro ritemewe rikorwa hirya no hino mu gihugu.

Muri iyo nama hagaragajwe ko hari ibigo byinshi n’imiryango yinjira mu gihugu ivuga ko ije mu bushakashatsi bw’amabuye y’agaciro, ahubwo ikajya mubyo kuyakoresha kandi atari cyo yakiye ibyangombwa.

Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Ubutabera gukora iperereza ryimbitse, uwo bizagaragaraho agahanwa nta kujenjeka, nkuko 7sur7.Cd yabitangaje.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibarwa nk’igihugu cya mbere gikize ku mutungo kamere dore ko umutungo kamere wayo utarakorwaho ubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 24 z’amadolari, ni umutungo ufite agaciro karuta kure ak’ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko bwo bubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 21 z’amadolari.

Nubwo bimeze bityo, Congo ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakennye cyane ku Isi.

Congo ni kimwe mu bihugu bifite amabuye y'agaciro ahagije munsi y'ubutaka bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .