RDC: Guverinoma yarekuye izindi mfungwa ebyiri za politiki

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Kanama 2016 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarekuye izindi mfungwa ebyiri za politiki zakurikiranwagaho ibyaha bitandukanye birimo kugambanira Umukuru w’Igihugu.

Muri Werurwe 2015 nibwo abantu 26 batawe muri yombi, abagera kuri 24 muri bo barekurwa mu minsi 11 ishize batarimo Fred Bauma na Yves Makwambala bo bakomeje gufungirwa muri gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.

New Vision itangaza ko Bauma na Makwambala barekuwe nyuma y’uko itsinda ry’urubyiruko ruharanira impinduka (LUCHA) babarizwamo, rihuye na Perezida Kabila i Goma rikamusaba kurekura bagenzi babo n’izindi mfungwa za politiki.

Itangazo rya Amnesty International ryo kuwa 30 Kanama, rigaragaza impungenge z’uko bashobora kongera gutabwa muri yombi kuko ibyaha baregwaga bitakuweho.

Rigira riti “Kurekurwa kwa Fred, Yves n’abandi ni intambwe idasanzwe itewe mu mwaka wose ukomeye wo guharanira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo muri RDC. Ibyaha baregwa ni ibya politiki, bigomba gukurwaho kugira ngo twizere ko birangiye burundu.”

Bauma na Makwambala barekuwe bagitegereje urubanza rwashoboraga kubakatira igihano cy’urupfu.

Kuwa 20 Kanama nibwo harekuwe abandi bantu 24 barimo urubyiruko rwafunzwe ruzira imyigaragambyo yo gusaba urubuga mu gutanga ibitekerezo mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje.

Amnesty International n’abayishyigikiye banditse amabaruwa arenga 170,000, bohereza ubutumwa bugufi, banandika ubusabe bwo kurekura imfungwa za politiki.

Yves Makwambala, umwe mu bafunguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza