Kwamamaza

RDC: Guverinoma yahaye imbabazi inarekura imfungwa za politiki 24

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 09:05' na Ezechiel Mbananabo


Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yahaye imbabazi abantu 24 barimo abafatwaga nk’imfungwa za politiki n’abaziraga gutanga ibitekerezo, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi wavuka mu gihe hateganyijwe amatora ya perezida mu Ugushyingo uyu mwaka.

Abayobozi ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari basabye ko aba bantu barekurwa nta mananiza kugira ngo bitabire ibiganiro bijyanye n’amatora hamwe na Perezida Joseph Kabila uzasoza manda ebyiri yemererwa n’amategeko uyu mwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba yagize ati “Guverinoma yafashe icyemezo cyo gukuraho ibyo baregwaga, no kubemerera guhita barekurwa .”

Mu barekuwe harimo urubyiruko rwafunzwe ruzira imyigaragambyo yo gusaba urubuga mu gutanga ibitekerezo mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje nk’uko Loni n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabitangaje.

Barimo Fred Bauma na Yves Mawkambula, bafashwe umwaka ushize bari mu mahugurwa ku guteza imbere uruhare rw’urubyiruko muri politiki nk’uko The East African yabitangaje.

Ku rutonde rw’abantu 26 bari batanzwe n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi basabirwa kurekurwa, babiri nibo batahawe imbabazi bakurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu n’ubutekamutwe, bakaba ari abayobozi b’amashyaka.

Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Edem Kodjo, yashimye icyemezo guverinoma yafashe yongeraho ko ibiganiro bizatangira mu cyumweru gitaha.

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Alexis Thambwe Mwamba

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved