Kwamamaza

RDC: FDLR yishe abantu 17 muri Rutshuru

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 08:16' na Rabbi Malo Umucunguzi


Abantu basaga 17 baguye mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro byagabwe muri Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abenshi bakaba barishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 8 Kanama.

Mu gace ka Kibanda, abantu umunani barishwe ndetse n’inzu zabo ziratwikwa mu ijoro ryo ku Cyumweru, bigakekwa ko ari abarwanyi ba FDLR na Nyatura bahuje umugambi, babigizemo uruhare.

Radio Okapi ivuga ko abaturage benshi bahunze inzu zabo, bakagenda berekeza mu duce turindiwe umutekano.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu nabwo abandi batanu biciwe mu ngo zabo n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Kashalira, gaherereye mu bilometero 20 uvuye ahitwa Kibirizi. Muri iryo joro kandi abandi bantu babiri basanzwe bapfuye ahitwa Nyanzale.

Ingabo za Congo ziri mu bikorwa byo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR byiswe ‘Opérations Sokola II’, ziheruka gutangaza ko kuva mu 2015 kugeza muri Nyakanga 2016, zishe abarwanyi ba FDLR 140, zifata mpiri 323 naho abagera ku 191 bamanika amaboko.

Ni ibitero byatangiye muri Gashyantare 2015, ubwo itariki ntarengwa uyu mutwe wari wahawe yo gushyira intwaro hasi yari yarangiye. Gusa FDLR ikomeje kwica abasivili no gukora ibyaha byibasira inyokomuntu, nk’uko ibishinjwa n’imiryango itandukanye.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved