RDC: FDLR yateye agace ka Binza muri Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 Mata 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Inyeshyamba za FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wateye agace ka Binza uhungabanya umutekano w’abaturage mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021.

Ako gace bateyemo gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu bilometero 137 uvuye i Goma mu Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umwe mu bantu bazwi batuye muri aka gace, Aimé Mbusa Mukanda, yatangaje ko aba barwanyi bateye abaturage bakabasahura, bakabishyuza imisoro nta nyemezabwishyu babahaye, bakabatwara ihene 14 ndetse bagakora n’ibindi bikorwa byo kubabuza umutekano.

Mukanda yasabye leta ko yakohereza ingabo zo kurindira umutekano abaturage, ikirukana imitwe y’abarwanyi imaze iminsi yibasira aka gace ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yatangaje ko kandi atewe impungenge n’abayobozi baharanira inyungu z’abaturage mu gihugu batitaye ku mutekano wabo.

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ikunda kuberamo ibitero bya hato na hato ahanini kubera ko ikambitsemo imitwe y’inyeshyamba myinshi.

Mu biheruka kuhabera ni imirwano yabereye mu gace ka Kihisi tariki ya 11-12 Mata 2021 yashyamiranyije abo mu bwoko bw’abanandes n’Abahutu bagatemana bagakora n’ibindi bikorwa by’urugomo abantu benshi babura ubuzima abandi barakomereka.

Ku itariki 10 Mata nabwo habaye indi mirwano yahuje ingabo za Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zibumbiye mu Ihuriro Nyatura-APCLS mu mirwano yabereye mu duce twa Nyabiondo, Burora, Kaanja, Lwibo, Kanyumba muri Teritwari Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu byugarijwe cyane n'intambara ahanini ziterwa n'imitwe y'inyeshyamba irimo na FDLR ibarizwa ku butaka bw'iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .