RDC: Étienne Tshisekedi umaze imyaka ibiri apfuye yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 Kamena 2019 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Umurambo wa Étienne Tshisekedi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo washyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa gatandatu, umuhango witabiriwe n’abarimo abakuru b’ibihugu na guverinoma batandukanye.

Muri abo banyacyubahiro harimo Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, uwa Centre Afurika, Faustin-Archange Touadéra, uwa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso. Ibihugu birimo Uganda, Guinea, Kenya, Senegal, Mali, Egypt, u Burusiya, Zimbabwe, u Bushinwa na Maroc byohereje ababihagarariye.

Uyu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya misa yayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Kinshasa, Fridolin Ambongo, nyuma imihango yo kumusezera ikorerwa kuri Stade des Martyrs.

BBC yanditse ko nyuma y’iyo mihango, umurambo we wajyanywe gushyingurwa mu rugo iwe ahitwa N’Sele, mu Burasirazuba bwa Kinshasa.

Étienne Tshisekedi yapfuye tariki 1 Gashyantare 2017 mu Bubiligi, umurambo we ntiwase ucyurwa ngo ushyingurwe muri RDC kugeza ubwo umuhungu we abereye Perezida uyu mwaka, akaba yanemeje ko agiye mu ntwari z’igihugu.

Abayoboke b'ishyaka rya Tshisekedi bari bafite agahinda
Abamushyigikiye basanga kumushyingura muri RDC ari intsinzi ikomeye
Étienne Tshisekedi umaze imyaka ibiri apfuye yashyinguwe mu cyubahiro
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumusezeraho ku wa 31 Gicurasi 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza