RDC: Ebola imaze guhitana abantu 85 yagaragaye mu Mujyi wa Butembo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yatangaje ko mu Mujyi wa Butembo uza mu bice bituwe cyane muri iki gihugu hagaragaye umuntu urwaye Ebola.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri RDC, ahabarurwa abantu 85 bamaze guhitanwa nayo mu gihe abandi 39 bayirwaye.

Benshi mu bayigaragayeho ni abatuye mu bice by’icyaro, uretse abagera kuri 20 batuye mu Mujyi wa Beni ubarizwamo ibihumbi amagana.

Kuri ubu ariko iki cyorezo cyanageze mu Mujyi wa Butembo uhana imbibi na Uganda, ukaba ukubye inshuro hafi eshatu Beni aho utuwe n’abagera ku bihumbi 900.

Ni agace kagaragaramo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kuko ariho hanyura ibicuruzwa biturutse muri Afurika y’Uburasirazuba n’ibijyayo binyuze ku cyambu cya Uganda.

Mu kiganiro na Reuters, Meya w’Umujyi wa Butembo, Sylvain Kanyamanda, yatangaje ko bakomeje gushishikariza abaturage kwigengesera no gukurikiza amabwiriza arebana n’isuku bahabwa n’abaganga.

Abaganga batangaza ko kuva mu mezi make ashize iki cyorezo cyongeye kugaragara bakoze ibishoboka byose ngo bakumire ikwirakwira ryacyo binyuze mu gutanga urukingo, gusa imbogamizi ihari ikaba kuba hari ibice batabasha kugeramo kubera imiterere yabyo.

Virusi ya Ebola yagaragaye bwa mbere mu 1976, iboneka ku butaka bwa RDC.

Ishobora kwigaragaza nk’uburwayi kuva ku minsi ibiri kugeza ku wa 21 umuntu ayanduye, uyifite arangwa no kugira umuriro mwinshi, kandi akava amaraso ahari ubuhumekero hose.

Ebola imaze guhitana abantu 85 muri RDC yageze no mu mujyi wa Butembo utuwe n'abagera kuri miliyoni imwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza