Nkuko Radio Okapi ibitangaza, Umuvugizi w’Ibitero bya Sokola II, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, yemeje ko muri icyo gitero FARDC yagabye muri Kivu y’Amajyaruguru yabashije guta muri yombi abarwanyi 25 ba FDLR na Monusco igata muri yombi abandi 24.
FARDC yanabashije guta muri yombi abandi barwanyi 10 bo mu mitwe y’imbere mu gihugu na Monusco ita muri yombi abandi barindwi.
Capt. Guillaume Ndjike yemeje ko banataye muri yombi abantu 73 bafitanye isano na FDLR, bakanakusanya ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda za AK 47, RTG7, n’ibindi.
Yasabye abaturage gukorana n’ingabo za Leta no kudacikamo igikuba kugira ngo abo barwanyi bahashywe.
TANGA IGITEKEREZO