Muri aya matora yabaye ku wa 3 Gashyantare yasize yegukanye intsinzi ku majwi 389 muri 460. Muri aya matora habonetse amajwi y’imfabusa 69, abadepite umunani barifata.
Gutsinda kwa Christophe Mboso N’kodia Pwanga ntibyatunguranye kuko ari we wenyine wari uhataniye uyu mwanya. Yijeje abaturage ko azaharanira kurwanya ubukene kandi agaharanira ko habaho ukubahiriza itegeko, abaturage bose bakagira ubwisanzure.
Christophe Mboso N’kodia Pwanga afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Politike, ubukungu n’imibereho, afite kandi ubunararibonye mu mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko kuko yayinjiyemo bwa mbere mu 1977 ubwo yatorwaga nk’umudepite uhagarariye Akarere ka Kwango.
Yabaye muri Komisiyo zitandukanye zikorera mu Nteko Ishanga Amategeko ya Congo zirimo ijyanye no kugenzura imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ingufu.
Mu 1997 yaje guhunga ariko mu 2003 asubira muri politike ya Congo, aho yabaye Senateri. Kuva mu 2006 kugeza mu 2011 yari umudepite uhagarariye Akarerer ka Kenge.
Ubwo Jeanine Mabunda yeguzwaga Perezida Tshisekedi yari yatangaje ko agiye gushyiraho umuntu uzamufasha gushakisha ubumwe n’andi mashyaka ari mu Nteko, bakagira ubwiganze buruta ubw’impuzamashyaka ya Kabila kugira ngo bimworohereze gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage, ari nabyo byatangiye heguzwa Mabunda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!