RDC: Birakekwa ko Abongereza bashimutiwe muri Pariki ya Virunga bafashwe na FDLR

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, yemeje ko Abongereza babiri baherukaga gushimutirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barekuwe ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, amakuru mashya akavuga ko bari bafashwe n’abarwanyi ba FDLR bakorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ku wa 11 Gicurasi nibwo ba mukerarugendo Bethan Davies w’imyaka 29 na Robert Jesty w’imyaka 28 bashimutiwe muri Pariki y’Igihugu ya Virunga mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, batwarwa n’abantu bitwaje intwaro bivugwa ko basabaga $200 000.

Imodoka yabo yatezwe igico maze babanza kwica umurinzi wa pariki bari kumwe ndetse n’umushoferi wabo arakomereka.

Nyuma y’uko bari bamaze kurekurwa, nta makuru yisumbuye yatanzwe ku buryo byakozwemo, mu gihe bizwi ko hari abantu benshi bashimutirwa muri iyi pariki ntibazongere kugaragara kubera ko huzuyemo imitwe myinshi yitwaje intwaro.

Ikinyamakuru La Libre cyatangaje ko cyabonye amakuru avuga ko icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR biganjemo benshi bashinjwa ko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uko iminsi yagiye ishira aba barwanyi bakorera mu Burasirazuba bwa RDC mu buryo bwo gushaka amafaranga, bamwe bajya mu bikorwa birimo gucuruza amakara batwikira muri Pariki ya Virunga. Icyo kinyamakuru kivuga ko inyungu y’ubwo bucuruzi igera muri miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Iryo shyamba ngo ryabaye indiri y’abo barwanyi, guhera tariki ya 1 Gicurasi mu mwaka ushize, ndetse inzego z’umutekano zimaze gusangamo abasivili bagera kuri 75 bishwe, ku buryo bikekwa ko ishimutwa ry’abo bantu ryaba ryarakozwe na FDLR.

Iki kinyamakuru gihamya ko abo Bongereza n’umushoferi wabo barekuwe hamaze kwishyurwa ingwate ya 200.000$ nk’uko ababashimuse bari babisabye. Ayo makuru ngo akaba yaremejwe na Perezida w’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gace ka Nyiragongo, Mambo Kawaya, wari washyizwe no muri komisiyo yo kubashaka.

Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga muri RDC
Rachel Masika Baraka wari urinze aba Bongereza yabanje kwicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza