RDC: Babiri baguye mu gitero cyagabwe n’umutwe wa Maï-Maï

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Kanama 2016 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri bapfuye, abandi barindwi barakomereka mu gitero cyagabwe n’umutwe wa Maï-Maï, mu gace k’uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bwa Lubero bwatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira ku wa 29 Kanama 2016 mu gace ka Chuto gatuwe cyane n’abahutu b’abanye-Congo.

Uretse babiri bapfuye na barindwi bakomeretse hari n’inzu zigera kuri 57 zatwitswe.

Agace ka Chuto gaherereye mu birometero 260 uvuye mu Majyaruguru ya Goma, mu nkengero z’umujyi wa Butembo ahaherutse kwicirwa abagore babiri bashinjwaga kuba bashaka gusanga abakoze ubwicanyi buherutse kubera i Beni.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, aka gace gakunze kurangwamo imvururu hagati y’aba Nande n’abahutu, imirwano yaherukaga kuba ku itariki ya 8 Kanama yaguyemo abantu 7.

Aba Nande bashinja abahutu bo muri Congo ubufatanye n’umutwe wa FDLR kugirango babirukane muri aka gace.

Ni mu gihe abahutu nabo badahakana ko bashaka ahantu ho gukorera ubuhinzi n’ubworozi bashinja aba Nandes kubabuza uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo gutura aho bashaka.

Kuva mu myaka 20 ishize, Uburengerazuba bwa Congo bwibasiwe n’imvururu zituruka ku moko no gushaka kuyobora ibirombe by’amabuye y’agaciro abarizwa muri aka gace.

[email protected]

Umusirikare wa Monusco acunze umutekano mu gace ka Beni

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza