00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Amerika yohereje itsinda ry’ingabo zo muri ‘Special Force’ ku butaka bwa Congo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kanama 2021 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abasirikare bo muri Amerika bo mu mutwe udasanzwe (Special Force), bageze muri Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 13 Kanama 2021, aho bagiye gufasha ingabo za FARDC guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Aba basirikare baje ku busabe bwa Guverinoma ya RDC, bakaba bazamara mu gihugu igihe kitazwi.

Nk’uko amabasade ya Amerika muri RDC yabigaragaje, uru ruzinduko rwabo ruri muri gahunda y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, amahoro no kurengera ibidukikije bwemejwe hagati ya Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari kandi no gushyigikira umugambi wa Perezida Tshisekedi wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo no kurwanya umutwe w’iterabwoba Islamic State, ishami rya Congo.

Iri tsinda ry’ingabo za Amerika rizafatanya na Minisiteri y’Ingabo ya RDC n’igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, mu gushyiraho ikipe ishinzwe kurwanya iterabwoba ariko by’umwihariko yibanda ku barwanyi bagendera ku mahame y’idini ya Islam (Islamic State) ishami ryabo rikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abasirikare b'Abanyamerika bitezweho gufasha ingabo za RDC kurwanya imitwe y'iterabwoba
Abasirikare bo muri 'Special Force' ya Amerika bageze ku butaka bwa RDC
Aba basirikare ubwo bahuraga n'abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .