RDC: Alexis Thambwe Mwamba yatorewe kuyobora Sena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Alexis Thambwe Mwamba wo mu Ihuriro ry’Amashyaka rya Joseph Kabila (FCC) kuri uyu wa Gatandatu yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mwamba w’imyaka 76 yagize amajwi 65 kuri 43 ya Modeste Bahati Lukwebo Bahati, bari bahanganye.

Uyu mugabo yagiye ahabwa imyanya ikomeye muri politiki ya RDC aho mu 1980 yabaye Minisitiri w’Imirimo ya Leta, aza kugirwa Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi; uw’Igenamigambi, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, akaba yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 2014.

Yavukiye ahitwa Longa mu Ntara ya Maniema. Ni umwe mu bakozi ba leta bamazemo igihe kuko yagizwe Minisitiri bwa mbere ku ngoma ya Mobutu Sese Seko.

Mu Ntambara ya Kabiri ya Congo, yari umwe mu bagize Umutwe waharaniraga kubohora RDC wari uyobowe na Jean-Pierre Bemba, ukaba waragenzuraga igice kinini cy’amajyaruguru y’igihugu.

Ubutabera bw’u Bubiligi bwamukurikiranyeho iyezandonke no kuba yarakiraga amafaranga y’abakoraga forode y’amabuye y’agaciro ngo atere inkunga intambara.

Alexis Thambwe Mwamba yatorewe kuyobora Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza