RDC: Abongereza bashimutiwe muri Pariki ya Virunga batumye ifungwa muri uyu mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2018 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Pariki ya Virunga iherereye mu Majyaruguru ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yafunzwe uyu mwaka wose nyuma y’uko ba mukerarugendo babiri b’Abongereza bayishimutiwemo n’abantu bitwaje intwaro bakaza kurekurwa.

Britons Robert Jesty na Bethan Davies ndetse n’umushoferi ukomoka muri RDC, bashimutiwe muri pariki ya Virunga mu byumweru bitatu bishize baza kurekurwa nyuma y’iminsi itatu.

Bafashwe ubwo imodoka yabo yategwaga igico maze babanza kwica umurinzi wa pariki witwa Rachel Makissa Baraka w’imyaka 25 ndetse n’umushoferi wabo arakomereka.

Ishami rishinzwe itumanaho muri Pariki ya Virunga ryabwiye Reuters kuri uyu wa Mbere ko ibikorwa by’ubukerarugendo byari byasubitswe kugeza ku wa 4 Kamena uyu mwaka kugira ngo hakorwe iperereza kuri kiriya gikorwa cyo gushimuta ba mukerarugendo.

Iri shami ryatangaje ko ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje guhagarikwa kugeza umwaka utaha.

Mu ibaruwa Umuyobozi wa Pariki, Emmanuel Merode, yandikiye abafatanyabikorwa n’abakiriya, yasobanuye ko ‘ari ibintu bigaragara cyane ko agace ka Virunga karimo umutekano muke cyane’.

Yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye cyane kuruta mbere kandi bikaba bikeneye ishoramari rifatika.

Pariki ya Virunga ifite ingagi nyinshi zirenga kimwe cya kabiri cy’ingagi zo mu misozi hirya no hino ku Isi. Niyo Pariki ikuze cyane muri Afurika ndetse ifite ishyamba rinini ringana na kilometero kare 7 800. Kuva mu 2014 imaze gusurwa n’abakerarugendo 17 000.

Bitewe n’imitwe yitwaje intwaro irwanira mu Burasirazuba bwa RDC, abarinda pariki bagera ku 175 bamaze kwicwa.

Iyi pariki ibamo imitwe yitwaje intwaro myinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza