00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abo mu bwoko bwa ‘Banyabwisha’ binjiye muri Islamic State

Yanditswe na
Kuya 7 Kanama 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Insoresore zo mu bwoko bwa Banyabwisha bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bahamagariye bagenzi babo kwifatanya n’umutwe w’Abarwanyi bagendera ku matwara akaze y’Idini ya Islam, Islamic State.

Amashusho y’iminota irindwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo itsinda ry’abasore bo mu bwoko bwa ‘Banyabwisha’ bavuga ko bagiye kwinjira mu ishami rya Islam State ryo muri Repubulika ya Centrafrique rikorera muri RDC.

Hashize igihe kirekire ubu bwoko bwa Banyabwisha bukorerwa ihohoterwa, ubwicanyi no kuraswa ibisasu ndetse bashaka kwirukanwa ku butaka bwabo.

Aba basore bavuga mu mashusho ko bagomba kwishyira hamwe bagahangana n’ingabo za Guverinoma ya RDC ndetse n’umutwe w’abarwanyi wa Mai-Mai.

Bavuga kandi ko ubwo bageragezaga guhungira mu Ntara ya Ituri, barashweho n’abasirikare ba guverinoma bafatanyije na Mai-Mai ariko barokorwa n’abarwanyi ba IS, bituma bafata umwanzuro wo kwiyunga n’uwo mutwe utsimbaraye ku mahame y’idini ya Islam.

Uwitwa Uwiringiyimana Dieme wavuze ko asigaye akoresha izina rya Issa nyuma yo kwinjira muri uyu mutwe wa IS, yagize ati “Ndashaka kubwira abaturage ba Banyabwisha by’umwihariko urubyiruko, mbafitiye ubutumwa, muze twiyunge hamwe, turi kumwe na ADF, turebe ko twakwirwanaho, turengere na bene wacu turebe ko uburenganzira bwacu bwo kuba Abanyecongo turebe ko bwagaruka.”

Yakomeje agira ati “Abasirikare ba Guverinoma baraje baturasaho batubwira ko tutari Abanyecongo ahubwo turi Abanyarwanda, ngo dusubire iwacu.”

Ukwinjira muri Islamic State kw’Aba banyecongo bo mu bwoko bwa Banyabwisha, ni ibintu abasesengura ibya politiki n’umutekano bavuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’iki gihugu basanzwe barazahajwe n’ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba.

“Islamic State”, ‘Etat Islamique’ cyangwa “Daesh” ni yo mazina uyu mutwe uzwiho, bisobanuye “Leta igendera ku matwara akarishye ya Islam”.

Impuguke muri Politiki zo mu Burasirazuba bwo hagati zivuga ko igitekerezo nyamukuru cyo gushinga umutwe wa Islamic State cyatangijwe n’intagondwa y’Umunya-Jordania, Abou Moussab Al-Zarqaoui mu mwaka wa 2003 ubwo Leta Zunze ubumwe za Amerika zagabaga ibitero muri Iraq.

Bawushinze bafite intego yo guhashya Abanyamerika muri Iraq ndetse n’abaturage bo mu bwoko bw’aba Chiites bo muri iki gihugu bashinjwaga ko bafatanyije n’abo mu Burengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika).

Uyu mutwe watangijwe ku mugaragaro tariki ya 13 Ukwakira 2006 n’ihuriro ry’imitwe itandukanye yakoreraga muri Iraq irimo uwa Al Qaida wamenyekanye cyane ufatanyije n’indi mitwe itanu y’abarwanyi b’intagondwa b’aba “Jihadistes”.

Umutwe wa Islamic State kuri ubu uri gukorera no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .