00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abaturage batangiye guhabwa urukingo rwa Ebola

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, watangaje ko nyuma y’iminsi itanu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara Ebola ubu hatangiye ibikorwa byo kuyikingira.

Tariki ya 9 Ukwakira nibwo guverinoma y’iki gihugu yatangaje urupfu rw’umwana w’imyaka itatu wapfuye ku wa 6 Ukwakira, wo muri Kivu ya Ruguru ahitwa Beni, ibizami byakozwe bikagaragaza ko yishwe n’iki cyorezo.

Uyu mwana agace yakomokagamo hari umuryango wapfushije abantu batatu muri Nzeri bagaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Ibi byatumya mu Burasirazuba bw’igihugu hahita hagezwa ibihumbi by’inkingo za Ebola zo mu bwoko bwa rVSV-ZEBOV, mu kwirinda ko iki cyorezo cyakongera kwibasira abaturage.

Ubwandu bushya bwongeye kugaragara nyuma y’uko muri Gicurasi RDC yari yatangaje ko yaciye ukubiri na Ebola. Iki cyorezo gikunze kwibasira iki gihugu cyane kuko nko kuva mu 2018 kugeza mu 2020 bahuye n’inkundura ikomeye yacyo aho cyanduye abagera kuri 3 470 kigahitana 2 287.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatangiye ibikorwa byo gukingira Ebola nyuma y'iminsi itanu hagaragaye ubwandu bushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .