RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikuye mu biganiro byasabwe na Kabila

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riharanira ubumwe bw’abenegihugu, UNC (Union pour la Nation Congolaise) riyobowe na Vital Kamerhe utavuga rumwe n’ubutegetsi ryikuye mu biganiro by’amahoro byasabwe na Perezida Joseph Kabila, rikavuga ko ritakwihanganira umugambi wo gusunika amatora y’Umukuru w’Igihugu ngo habanze ay’inzego z’ibanze.

Nyuma y’icyumweru kimwe ibiganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo bitangiye, Vital Kamerhe wari n’umuyobozi wungirije w’ibiganiro yahise abyivanamo nk’umuyobozi w’ishyaka rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko Vital Kamerhe yivanye muri ibyo biganiro ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 12 Nzeri, bitewe ahanini no kutumvikana ku mpande zombi ku matora agomba kubanza, hagati y’ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’inzego z’ibanze.

Leta ya Congo ivuga ko hakwiye kubanza ay’inzego z’ibanze akomatanyije n’ayo ku rwego rw’Intara, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibabikozwa kuko byatuma ay’Umukuru w’Igihugu ataba mbere ya Kanama 2017 nk’uko biteganywa n’amategeko, ibyo bagasanga byakongerera Perezida Kabila igihe kitari ngombwa cyo kuguma ku butegetsi.

Ibyo biganiro byasabwe na Perezida Kabila hagamijwe kurebera hamwe uburyo hashyirwaho ingengabihe y’amatora yose ateganyijwe muri RDC mu mwaka utaha wa 2017.

Ibiganiro byasabwe nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Congo itangarije ko amatora y’Umukuru w’Igihugu adashobora kuzabera igihe yari ateganyijwe, dore ko manda ya Perezida Kabila izarangira kuwa 19 Ukuboza.

Ibyo byahise byamaganirwa kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kuko n’Urukiko rushinzwe kubungabunga Itegeko Nshinga rwari rwemeje ko amatora atabereye igihe, Perezida Kabila azakomeza kuyobora mu nzibacyuho.

Byakurikiwe n’imyigaragambyo mu mijyi itandukanye, yari igamije kotsa igitutu Leta ya Congo na Komisiyo y’amatora ngo hakorwe ibishoboka byose amatora ategurwe kandi abere ku gihe yari ateganyijweho.

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UNC, Vital Kamerhe yikuye mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza