Kwamamaza

RDC:Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye leta kurekura imfungwa za politiki

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 15:09' na Philbert Hagengimana


Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bategetse ko habanza gufungurwa abanyapolitiki bafunze kugirango babone kwemera kwitabira ibiganiro bigomba kubahuza na Guverinoma.

Iryo huriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyikirije urutonde itsinda ry’abategura ibyo biganiro by’amahoro, uru rukaba ari na rwo rwari rwashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Abanyecongo rifasha mu kugera ku butabera (Acaj), riyoborwa na Me Georges Kapiamba.

RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko urwo rutonde ruriho abantu 30 bafungiye muri gereza ya Makala i Kinshasa, mu ya Kasapa i Lubumbashi ndetse no muri za kasho z’inzego zishinzwe iperereza.

Muri bo hari barindwi bo mu miryango itari iya Leta, barimo Fred Bauman na Yves Makwambala, bafashwe kuwa 15 Werurwe 2015, ubwo bari bari mu ihuriro mpuzamahanga ryiga ku miyoboerere myiza muri Afurika.

Harimo kandi abagera kuri 15 b’abarwanashyaka ba Unafec, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu cyiswe G7. Benshi muri bo bafashwe muri Mata 2016, ubwo Polisi yajyaga gusaka ibiro by’iryo shyaka. Abasigaye bose ngo ni abazize amakabyankuru y’inkiko.

Leta ya Congo Kinshasa ihakana yivuye inyuma, ikavuga ko nta mfungwa ya politiki irangwa muri icyo gihugu.

Harimo n’abakatiwe n’inkiko kubera gusambanya abana…

Muri abo bantu 30 harimo Eugène Diomi Ndongala, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi Nkirisitu, wakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusambanya umwana.

Harimo kandi Jean-Claude Muyambo, ufunze kuva muri Mutarama 2015, azira amakimbirane ashingiye ku nzu, yagiranye na Emmanuel Stoupis, umugereki uvugwa mu rubanza rwatumye Moise Katumbi akatirwa igifungo cy’imyaka itatu muri Kamena uyu mwaka.

Urwo rutonde abatavuga rumwe n’ubutegetsi batanze, haziyongeraho abandi bantu 83 bivugwa ko batarekuwe nyamara barahawe imbabazi. Muri abo harimo Firmin Yangambi, wahamwe n’ibyaha byo kugerageza gushinga umutwe w’abagizi ba nabi mu 2009.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko imfungwa za politiki nizitarekurwa batazitabira ibiganiro

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved