RDC: Abashinzwe guhashya Ebola batewe amabuye n’abaturage

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Abaganga bashinzwe guhashya icyorezo cya Ebola mu mujyi wa Butembo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batewe amabuye n’abaturage barabakomeretsa.

Imodoka bari barimo yatewe amabuye kuri uyu wa Gatatu ubwo bari batwaye imirambo y’abishwe na Ebola ngo bajye kuyishyingura.

Kuva icyo cyorezo cyongeye kwaduka muri icyo gihugu mu mezi abiri ashize, kimaze guhitana abasaga ijana.

Babiri mu baganga bane batewe amabuye bakomeretse bikabije nkuko BBC yabitangaje.

Abaturage babateye amabuye bavuga ko icyorezo cya Ebola nta gihari ari ikinyoma gikwirakwizwa n’abo baganga.

Ubusanzwe abantu bishwe na Ebola bagira uburyo bashyingurwamo kugira ngo hatagira aho bahurira n’abandi batanduye.

Kubera imyemererere gakondo, bamwe mu baturage bo muri Butembo ntibabikozwa kuko mu muco wabo uwapfuye hari imigenzo bamukoreraho irimo no kumukoraho.

Butembo ni umujyi wa kabiri wibasiwe na Ebola nyuma ya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari abandi bantu bakekwaho Ebola babonetse mu mujyi wa Tchoima uri hafi y’umupaka na Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza