00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Inyeshyamba 600 zirimo iza FDLR zashyize intwaro hasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2021 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi bagera kuri 600 bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishyikirije ingazo za Leta, FARDC nyuma y’ibikorwa byo kuyihashya byakozwe mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru imaze ishyizwe mu bihe bidasanzwe.

Imibare yatanzwe n’Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu ushize, yerekana ko uretse abarwanyi bishyikirije ingabo za leta, hari n’intwaro zigera kuri 328 bakoreshaga zafashwe.

Brig. Gen. Sylvain Ekenge, yahakanye iby’abanenga Guverineri [umusirikare] kuba inkorabusa, avuga ko ari abigiza nkana bakima amaso ibiri gukorwa.

Ati “Uyu munsi dufite abarenga 625 bashyize intwaro hasi. Ni abasore b’Abanye-Congo bari bigometse none tugiye kubitaho. Icyo nababwira ni uko hari n’intwaro 328 bakoreshaga zafashwe nyamara hari abantu batishimye.”

Ekenge yavuze ko ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya Ruguru byaciye intege abarwanyi bari barahagize ibirindiro barimo n’aba FDLR. Harimo no kuba muri Teritwari ya Beni harafatiwe imodoka 10 na moto 15 byakoreshwaga n’inyeshyamba.

Nibura abasivile 75 bishwe mu byumweru bibiri muri Teritwari ya Beni na Irumu muri Ituri nk’uko amakuru yatangajwe kuri uyu wa 9 Kanama abivuga. Umuryango uharanira amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, (CEPADHO),uvuga ko bishwe n’ibitero bya ADF nka bumwe mu buryo bwo kugumura abaturage ngo bange ibihe bidasanzwe bashyizwemo.

Uyu muryango usaba abaturage kwirinda kugwa mu mutego w’umwanzi ahubwo bagakomeza gushyigikira ingabo za FARDC mu bikorwa zikora bigamije guhagarika ubwicanyi muri karere baherereyemo.

Ku rundi ruhande ariko umudepite uhagarariye Ituri mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, mu kiganiro yahaye Radio Okapi ku wa 8 Kanama, yavuze ko ibihe bidasanzwe muri Kivu ya Ruguru ntacyo byatanze kubera inyerezwa ry’amafaranga yagombaga gukoreshwa.

Uyu mudepite avuga ko nko muri miliyoni 30 z’amadolari yabikujwe kugira ngo ashyigikire ibikorwa byari biteganyijwe mu bihe bidasanzwe byatangijwe muri Gicurasi uyu mwaka, miliyoni umunani zonyine ari zo zagejejwe aho zagombaga kugera.

Inyeshyamba zarambitse intwaro hasi zisaga 600 zirimo n'izo muri FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .