RDC: Abarwanyi batanu ba FDLR bafatiwe i Walungu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Ukwakira 2019 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi batanu bo mu Mutwe CNRD wiyomoye kuri FDLR bafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.

Abatawe muri yombi barimo n’umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe bafashwe mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ukwakira 2019.

Capt Dieudonné Kasereka, Umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare byo guhashya imitwe irimo FDLR byiswe Sukola II, yavuze ko abo barwanyi bafashwe bafite ibikoresho bya gisirikare n’amasasu menshi.

Yagize ati “Ibikorwa byo kubafata byakorewe i Bukavu no hafi yaho. Kuri uwo munsi abarwanyi batanu barafashwe, imbunda esheshatu zo mu bwoko bwa AK47 n’imbunda nto, amasasu 500 n’ibindi bikoresho birimo imyambaro ituma aba babona bagira ngo ni ingabo za Leta.”

Yakomeje avuga ko “Bane bafashwe ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2019. Aba barwanyi bakora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda n’ubujura bwitwaje intwaro ku butaka bwa RDC.”

Capt Kasereka yavuze ko umurwanyi wa gatanu ari nawe muyobozi ukomeye muri uyu mutwe yafashwe mu byumweru bitatu bishize.

Komanda w’Ingabo zo mu Karere ka 33, Maj Gen Akili Muhindo Charles yasabye abaturage ba Kivu y’Amajyepfo n’aba Minema mu gutanga amakuru y’abantu bose bo muri iyi mitwe aho bihishe hose.

Ku wa 18 Nzeri 2019, nibwo FARDC yemeje ko yishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga Umutwe wa FDLR, asanzwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bivugwa ko Gen Mudacumura, yicanwe n’abandi basirikare bari ibyegera bye barimo Col Serge, Col Soso Sixbert, uwari ushinzwe kumurinda akaba n’umunyamabanga we Maj Gaspard n’abandi. Hafashwe kandi abarwanyi 15.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zataye muri yombi abarwanyi batanu b'Umutwe wa MRCD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza