00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abanyeshuri batandatu birukanywe burundu nyuma yo gukina filime y’urukozasoni

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirukanye burundu abanyeshuri batandatu baherutse kugaragara mu mashusho bakina filime y’urukozasoni.

Kwirukanwa kw’abo banyeshuri bivuze ko nta kindi kigo na kimwe mu gihugu gishobora kwemera kubakira.

Amashusho y’abo banyeshuri basambana yafatiwe hanze y’ikigo bigagaho mu murwa mukuru i Kinshasa. Nubwo batari bari mu kigo, BBC yatangaje ko bafotowe bambaye imyenda y’ishuri.

Abahungu batanu n’umukobwa umwe nibo bagaragara muri ayo mashusho.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yamaganye icyo cyemezo, ivuga ko gihonyora uburenganzira bw’abana.

Abanyeshuri birukanywe nta kindi kigo cyo muri Congo gifite uburenganzira bwo kubakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .