RDC: Abantu batanu baguye mu mirwano hagati ya FDLR na FARDC

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Imirwano yashyamiranyije Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’abarwanyi ba FDLR, yaguyemo abantu batanu abandi barakomereka, ahitwa i Rugari mu gace ka Rutshuru.

Iyi mirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Nzeri 2018.

Amakuru yatanzwe n’ababonye iyi mirwano avuga ko impande zombi zakozanyijeho amasaha menshi, hagapfa abasirikare batatu n’abasivile babiri, abandi batatu bakomeretse bakajyanwa mu bitaro bya Rutshuru.

Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC, Major Guillaume Ndjike yemeje aya makuru, avuga ko bashaka gutsinsura uyu mutwe wa FDLR ufatwa nk’uw’iterabwoba.

Yagize ati “Turi gutera imitwe yitwaje intwaro tugasenya ibirindiro byayo n’aho bakura intwaro. Mu gushaka kwigarurira bimwe mu birindiro byacu byo mu gace ka Rugari umwanzi [FDLR] yakwiye imishwaro.”

“Dufite abasirikare babiri bakomeretse, bakaba bari kwitabwaho n’inzobere z’igisirikare.”

RFI yanditse ko ibikorwa byo guhiga iyi mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo biri mu gikorwa cyiswe Sukola 2.

FDLR yiganjemo abahoze mu ngabo z’u Rwanda, Ex-FAR, ndetse bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Hashize imyaka igisirikare cya RDC gitangiye umugambi ko kurandura imitwe y’iterabwo izahaza umutekano wacyo cyane mu burasirazuba, ariko ntabwo iyi ntego iragerwaho.

Ku rundi ruhanze , u Rwanda ntiruhwema gusaba abarwanyi ba FDLR kuva mu mashyamba ya Congo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyababyaye, udafite ibyaha yasize akoze agasubizwa mu buzima busanzwe.

Ingabo za FARDC zatangiye kurwanya FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza