00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abantu babiri baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR muri Teritwari ya Rutshuru iri muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, naho abandi babiri baburirwa irengero.

L’Interview yatangaje ko icyo gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira uwa 4 Gicurasi 2021, cyangiza byinshi naho amatungo n’ibindi by’agaciro birasahurwa.

Abaturage babiri ni bo bahasize ubuzima, abandi babiri barimo n’Umunye-Congo ukorera Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi (ANR) baburirwa irengero.

Umutwe w’Ubarwanyi bitwaje intwaro wa FDRL ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahunze, ni wo ukekwaho kugaba icyo gitero cyane ko usanzwe uzwiho guhungabanya umutekano muri ako gace.

Teritwari ya Rutshuru isanzwe itezwamo umutekano muke n'imitwe y'abarwanyi bitwaje intwaro irimo na FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .